Igisirikare cya Isiraheli cyategetse abaturage bo mu mujyi wa Rafah kwimuka. Uyu mujyi utuwe n’ababarirwa muri Miliyoni 1.4 isiraheli yateguje ko igiye kugabwaho ibitero.
Igisirikare cya isiraheli cyandikiye aba baturage ubutumwa bugufi kuri telefoni ng ngendanwa zabo, hanatanzwe ubutumwa bwanditse ku matangazo yanyanyagijwe mu mujyi ndetse no ku mbuga nkoranyambaga bumenyesha abaturage guhungira mu nkambi ziri mu mujyi wa al-Mawasi.
Muri Aya matangazo Isiraheli ivuga ko abaturage batari abarwanyi ba Hamas muri Gaza bagomba guhungira mu nkambi, kuko abarwanyi ba Hamas bo igisirikare cya Isiraheli gikomeza kubakurikirana kugeza kibohoje abafashwe bugwate bose.
Umuvugizi w’ingabo za Isiraheli yemeje ko abagera ku 100,000 bamaze guhungishwa uyu mujyi kandi ko bashyizwe aho bashobora kugerwa ho n’ubufasha bw’ibanze.
Ibisasu ingabo za Isiraheli zasutse ku mujyi wa Rafah mu ijoro ryakeye byahitanye ubuzima bw’abantu 12. Ni mu gihe kandi igisirikare cya Isiraheli kivuga ko ibitero bya Hamas ahitwa Karem shalom byahitanye abasirikare ba Isiraheli 4.
Iyi ntambara yatangiye mu Ukwakira umwaka wa 2003 ubwo