Intumwa za Leta ya Kinshasa ziyobowe na Minisitiri w’uburenganzira bwa muntu Albert Fabrice Pwela zageze I Goma gusura abarokotse igitero cy’ibisasu byarashwe ku nkambi ya Mugunga. Mu cyumweru gishize byari byatangajwe ko abahitanwe n’ibyo bisasu bari 14.
Aganira n’abanyamakuru Minisitiri Modeste Mtinga ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yatangaje ko umubare w’abahitanwe n’ibisasu byarashwe ku nkambi ya Mugunga utakiri 14 ahubwo ko bamaze kuba 35. Minisitiri Mtinga ati “Aba banzi bongeye kwica na none, Guverineri amaze kutumenyesha ko umubare w’abapfuye batakiri 14 gusa. Ubu ni abantu 35 bamaze gupfa naho abandi 37 barakomeretse.” Aba bagize guverinoma bakemeza ko hari na bagenzi babo mu bagize guverinoma bagiye gukomeza kugera I Goma muri izi mpera z’icyumweru.
Izi ntumwa zo muri Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo zongeye kwamagana icyo bita ubushotoranyi bashinja Leta y’u Rwanda. Bakavuga ko umuryango mpuzamahanga wari ukwiriye guhaguruka ugafatira ibihano u Rwanda, bashinja gufasha umutwe wa M23.
Uyu mutwe wa M23 nawo uherutse gusohora itangazo mu izina rya Alliance Fleuve Congo wamagana ibi bisasu byarashwe ku nkambi ya Mugunga. Muri iri Tangazo AFC yavuze ko ingabo za Leta ya Kongo zimaze kubigira umuco ko buri uko zatsinzwe ku rugamba zimurira iminwa y’imbunda ku baturage.
Leta y’u Rwanda yamaganye abayigereka ho icyi gitero. Ishimangira ko nta ngabo zayo ziri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda abinyujije kuri X yemeje ko igisirikare cy’u Rwanda n’ubwo cyaba muri Kongo ngo ari igisirikare cy’umwuga kidashobora gukora amakosa yo kurasa ku nkambi y’impunzi. Kuri Madame Makolo iperereza rikwiriye guhera ku mitwe yitwaje intwaro irimo FDRL na Wazalendo bahawe intwaro na Leta ya Kongo batazi amategeko agenga ikoreshwa ryazo.