Itangazo rya Perezidansi ya Guinea rigaragaza ko kuri uyu wa mbere taliki 13 umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame aragirira uruzinduko rw’ubucuti muri Guinea.
Iri tangazo rigaragaza ko Perezida Kagame agera muri Guinea mu masaha ya mu gitondo cyo kuwa mbere.
Perezida Kagame arasura Guinea avuye muri Senegal aho yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri. Muri uru ruzinduko Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Senegal Bassirou Diomaye Faye ndetse banarebana umukino wa Basketball Africa League (BAL) wahuje AS Douanes yo muri Senegal na APR BBC yo mu Rwanda.
- Advertisement -
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaherukaga gusura Guinea mu kwezi kwa Mata 2023, ubwo yasugara Guinea Bisau umunsi umwe na Guinea Conakry iminsi 2 mu ruzinduko rw’akazi.
Umwanditsi Mukuru