Kuri icyi cyumweru taliki 12 Gicurasi abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu midugudu yose bagejejwe ho ibikubiye muri Manifesto ishyaka rigiye guserukana mu matora yo muri Nyakanga 2024.
Aba banyamuryango basabwe kuyigira iyabo bakita ku ishyirwamubikorwa ryayo. Aba banyamuryango bavuga ko ibyakozwe mu iterambere ry’igihugu ari impamba ishimishije bazitwaza mu bikorwa byo kwiyamamaza biteganijwe muri aya matora agiye kuza.
FPR inkotanyi yamaze kwemeza ko izatanga Perezida Kagame nk’umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Izanahatanira kandi imyanya mu nteko ishingamategeko.
FPR inkotanyi ivuga ko yiteguye kubakira ku byo u Rwanda rumaze kugeraho ndetse n’umuvuduko igihugu kiri kugenderaho; bikayiherekeza mu cyerekezo 2050.
Ibikorwa byo kwiyamamaza ku mitwe ya Politiki izahatana muri aya matora biteganijwe gutangira muri Kamena uyu mwaka. Aha abahagarariye umuryango FPR Inkotanyi bazageza ku banyarwanda bose ibikubiye muri Manifesto ya FPR basabe abanyarwanda kuyitora.