Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) yatangaje ko imibare yo mu 2023 igaragaza ko abangavu 22,055 batewe inda zitateganijwe. Aba kandi ngo umubare munini wabo bahise bata ishuri.
Iyi ni imibare yakusanijwe mu bigo nderabuzima no mu bitaro hirya no hino mu gihugu. Muri aba bangavu batewe inda 16,650 bari hagati y’imyaka 18 na 19, mu gihe 5,354 bari hagati y’imyaka 17 na 14 mu gihe 51 bari munsi y’imyaka 14.
Akarere ka Nyagatare niko gafite abangavu benshi batewe inda kuko abatewe inda muri Nyagatare ari 1,725. Gakurikiwe n’akarere ka Gatsibo gafite abangavu 1,500. Mu gihe intara y’i Burasirazuba n’ubundi iza ku isonga mu kugira umubare munini w’abangavu baterwa inda.
Nyamara ariko hagaragajwe icyuho mu gukurikirana abagabo batera aba bana b’abakobwa inda kuko nko mu mwaka wa 2023 abangavu batewe inda mu ntara y’i Burasirazuba babaye 8,801. Mu gihe abagabo bakurikiranwe ho ibi byaba ari 70. Muri aba 70 kandi 10 nibo bakatiwe ibihano.