Charles Sikubwabo na Charles Ryandikayo bashakishwaga na ONU barapfuye

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga zirimo ICTR (IRMCT), Serge Brammertz, yemeje ko Sikubwabo Charles na Charles Ryandikayo bapfuye. Aba babiri nibo bari basigaye bashyiriwe ho impapuro zo gutabwa muri yombi n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyirwe ho u Rwanda ICTR.

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriwe ho u Rwanda rwasohoye impapuro zo guta muri yombi abantu 93. Muri aba hari hasigaye 2 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Buri wese muri aba bombi yari yarashyiriwe ho Miliyoni 5 z’amadolari ya Amerika ku wamuta muri yombi.

Itangazo ryemeza urupfu rw’aba bagabo bombi ryasohowe n’ibiro by’umushinjacyaha Serge Brammertz kuwa 15 Gicurasi uyu mwaka. Rinavuga ko abashakishwaga n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriwe u Rwanda ICTR bose bagezwe ho. Iri tangazo rikurikiye iryabitse urupfu rwa Aloys Ndimbati mu mezi arindwi ashize.

- Advertisement -

Charles Sikubwabo

Yavutse mu 1948 yahoze ari umusirikare mu ngabo zateguye zikanakora jenoside yakorewe abatutsi ndetse yanabaye Burugumesitiri wa Komine Gishyita mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye. Yakekwaga ho uruhare mu bwicanyi bwakorewe ku Mugonero. Yahungiye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo mu 1994 nyuma ajya muri Santarafurika na Tchad. Itangazo rya ry’ubushinjacyaha bw’umuryango w’abibumbye ryerekana ko yabaga muru Tchad kuva mu 1998.

Charles Ryandikayo

Uyu yari umucuruzi ku Mubuga muri Komine Gishyita ho muri Perefegitura ya Kibuye. Ubu ni mu karere ka Karongi mu burengerazuba. Akekwaho uruhare mu bwicanyi bwo mu Bisesero, ku rusengero rw’abadive rwo ku Murangara ndetse no kuri Kiriziya Gatolika ya Mubuga. Mu 1994 yahungiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo nyuma akomereza muri Repubulika ya Kongo. Ubushinjacyaha bwanzura buvuga ko yapfuye mu 1998 azize uburwati muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Abanyuma batawe muri yombi ku rutonde rw’abantu 93 bashakishwaga n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriwe ho u Rwanda ni Felicien Kabuga watawe muri yombi mu 2020 na Fulgence Kayishema watawe muri yombi mu 2023.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:55 am, Dec 23, 2024
temperature icon 24°C
light rain
Humidity 65 %
Pressure 1013 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe