Mu gitondo cyo kuwa 16 Gicurasi urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Emmanuel Ntarindwa ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 wari umaze imyaka 23 yihishe mu nzu.
Uyu mugabo ufite imyaka 51 y’ubukure yafatiwe mu karere ka Nyanza. Yagaragaye mu rugo rw’umuturanyi we witwa Eugenie Mukamana nawe ufite imyaka 53. Uyu nawe akaba yagejejwe mu bugenzacyaha ngo abazwe icyaha cyo guhishira ukekwaho ibyaha.
Mu ibazwa rye RIB ivuga ko Ntarindwa yemeye ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi , ngo nyuma ya Jenoside yahise ahungira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ahamara imyaka 7 agaruka mu Rwanda mu 2001. Kuva ubwo ngo yasabye ubuhungiro mu rugo rwa Mukamana wari usanzwe ari umuturanyi we na mbere ya Jenoside aba mu nzu kugeza atawe muri yombi mu 2024.
RIB ivuga ko uyu mugabo ngo yari yaracukuye icyobo yihishagamo mu cyumba kimwe cy’iyi nzu yafatiwe mo. Icyi cyobo akaba yari akimaze mo iyi myaka yose. Mu ibazwa rye Ntarindwa ngo yiyemereye ko yishe abantu batandukanye muri Komini za Kigoma na Nyabisindu ubu ni mu karere ka Nyanza.
Ntarindwa na Mukamana ubu bombi bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza.