Ku munsi wa mbere wo kwakira kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse no ku myanya w’abagize inteko ishingamategeko, Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko imitwe ya Politiki ya FPR /Inkotanyi na PL bamaze gutanga urutonde rw’abakandida depite.
Kuwa 17 Gicurasi Perezida Paul Kagame umukandida wa FPR/Inkotanyi niwe wabimburiye abandi bifuza kwiyamamariza intebe y’umukuru w’igihugu. Nyuma yo kwakira ibyangombwa bisabwa no kibisuzuma abari bamuherekeje barimo Umunyamabanga mukuru wa FPR/Inkotanyi Wellars Gasamagera, basubiye ku cyicaro maze bageranya ibyangombwa by’abakandida depite umuryango FPR/Inkotanyi uzaserukana mu nteko ishingamategeko, nabyo bagaruka babyitwaje babigeza kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora.
Kuri uyu munsi wa mbere kandi ishyaka riharanira ukwishyira ukizana PL naryo ryagejeje kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora urutonde rw’abakandida bazarihagararira mu nteko ishingamategeko ndetse n’ibyangombwa basabwa n’amategeko. PL ku mwanya w’umukuru w’igihugu yatangaje ko izashyigikira Perezida Kagame watanzwe na FPR/Inkotanyi.
Uretse iyi mitwe ya Politiki yombi NEC ivuga ko ku munsi wa mbere wo kwakira abifuza kuba abakandida yakiriye abakandida 20 bifuza guhagararira abagore mu cyiciro cya 30% by’abagore. NEC yakiriye kandi abakandida bifuza guhagararira urubyiruko 3. Abifuza guhagararira abafite ubumuga 2 ndetse nk’abakandida rusange bigenga 3. Ku mwanya w’umukuru w’igihugu ho kugeza ubu umukandida umaze kwakirwa ni umwe.
Biteganijwe ko urutonde ntakuka rw’abakandida bemejwe ruzatangazwa ku wa 14 Kamena 2024. Mu gihe aba bazaba bemejwe bazatangira ibikorwa byo kwiyamamaza kuwa 22 Kamena 2024.