“Inshingano zanjye si ugushaka uko nazongera gutorwa” Perezida William Ruto

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umukuru w’igihugu cya Kenya William Ruto yagaragaje ko mu byemezo afata nk’umukuru w’igihugu akunze kujya impaka cyane n’abo bakorana ba hafi bamubwira ko akwiriye kwigengesera agatekereza uko azongera gutorwa. 

Perezida Ruto yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi mu 2024, ubwo yari mu nama ya Africa CEO forum yari imaze iminsi ibiri ibera i Kigali. Hari mu kiganiro yahuriyemo na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, na Filipe Nyusi wa Mozambique. Ikiganiro cyagarutse ku ngingo zirimo imiyoborere muri Afurika.

Perezida William Ruto yagize ati ” Ubuyobozi ni ugufata ibyemezo. Kuyobora ni ugufata ibyemezo bizima. Buri gihe ngira ibibazo, kubera ko iyo ndi gufata ibyemezo bikwiriye; abantu bakunze kumbwira ngo urabonaaaa, ukwiriye gutekereza ku buryo wazongera gutorwa. Nanjye mpora mbibutsa ko ntatorewe kuzongera gutorwa. Natorewe guhindura Igihugu. Ndabyibuka rimwe hari inama njya mo abantu bakaza bakambwira ngo urabona ntuvuge byinshi kubera ko urabona ko abantu bashobora kukurakarira. Njye nkibaza mu by’ukuri nkwiriye kuba ndi mu mwanya wo kuvuga ibyo abantu bashaka kumva cyangwa ibyo abantu bamenyereye? Ni inshingano zanjye kuvuga ibirimo ukuri.”

- Advertisement -

Perezida William Ruto kuri ubu ntavuga rumwe n’abanyakenya benshi bamushinja gushyira ho gahunda yo gusoresha ucyacurujwe cyose. Ni ingingo benshi mu banyakenya bemeza ko izamubuza amajwi mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu 2027 naramuka yongeye kwiyamamaza. Kuri Perezida Ruto ubu ni uburyo bwo kwishaka mo uruhare rufatika rw’abanyakenya mu ngengo y’imari y’igihugu. Ibyo abona nk’amavugurura agamije guca agasuzuguro k’amahanga.

Perezida Ruto muri iyi nama yagaragaje ko akeneye ko uruhare rw’abenegihugu ba Kenya mu musaruro mbumbe w’igihugu ruzamuka ati “Dukeneye kuzamura uruhare rw’imisoro mu musaruro mbumbe w’ibihugu byacu, rukava ku 10%. Muri Kenya ubu turi kuri 15%, tugomba gukura tukagera kuri 20% kandi twizeye ko tuzagera kuri 25% by’uruhare rw’imisoro mu musaruro mbumbe.”

Perezida William Ruto kuri ubu amaze imyaka 2 ku butegetsi ariko abanyakenya bemeza ko amaze guhindura byinshi mu gihugu. Bakamusaba ko yanahangana na Ruswa mu nzego za Leta n’iz’umutekano. N’ubwo ishyaka rye rya United Democratic Alliance UDA rishobora kuzongera kumutanga ho umukandida, nta mahirwe menshi ahabwa yo kuzatsindira manda ya kabiri. Keretse gusa ngo agize impinduka zigamije gushimisha abaturage mu myaka ya nyuma ya Manda ye.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:14 pm, Dec 23, 2024
temperature icon 24°C
moderate rain
Humidity 57 %
Pressure 1010 mb
Wind 12 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe