Rutahizamu w’umunyanijeriya ukinira ikipe ya Bugesera yagaragaye mu mafoto y’abakinnyi b’ikipe y’igihugu amavubi batangiye umwiherero mu Bugesera.
Amakuru avuga ko uyu Rutahizamu yahagurukanye n’abandi bakinnyi ndetse bakagerana mu Bugesera ahari kubera umwiherero. Nyuma ariko haje kugaragara andi makuru yemeza ko yaje gukurwa mu mwiherero ngo abanze ashakirwe ibyangombwa byo kuba yakinira u Rwanda. FERWAFA ivuga ko hari ibiganiro iri kugirana n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nijeriya ngo harebwa niba nta yindi kipe Elijah yaba yarakiniye. Nijeriya ngo niyemeza ko nta yindi kipe y’igihugu Elijah yakiniye nibwo u Rwanda ruzamusaba muri FIFA.
Ikipe y’Igihugu Amavubi igiye kwitegura guhatanira kuzajya mu gikombe cy’Isi ikazakina na Benin ndetse na Lesotho.
Ani Elijah akinnye umwaka we wa mbere mu Rwanda mu ikipe ya Bugesera FC , yasoje afite ibitego 15 anganya na mwene wabo w’umunyanijeriya Victor Mbaoma ukinira APR FC.
FERWAFA yatangaje ko imyitozo iratangira kuri iki gicamunsi ku kibuga cya Ntare i Bugesera ndetse ko abahamagawe bose bakina mu Rwanda bahari.