Umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije “DGPR” akaba na Perezida waryo Dr Frank Habineza ku gicamunsi cyo kuwa 20 Gicurasi yagejeje muri Komisiyo y’igihugu y’amatora ibyangombwa bisabwa uwifuza kuba umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Dr Frank Habineza wageze ku biro bya NEC aherekejwe n’itsinda rigari ry’abarwanashyaka ba Green Party barimo na Senateri Mugisha; yakiriwe n’umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Oda Gasinzigwa.
Mu butumwa yabanje kunyuza kuri X Dr Frank Habineza yavuze ko atangiye urugendo rwo kugaragaza umuhate we mu guhindura u Rwanda yise ” igihugu cyacu cyiza”. Habineza ati “Dufatanije u Rwanda twarugira rwiza kurusha ho.”
Habineza Frank mu matora yo mu 2017 nabwo yari yahatanye nk’umukandida wari uhagarariye Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) yatowe n’abanyarwanda 32,701 bangana na 0.48%.
Urutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe kwiyamamaza ruzatangazwa na Komisiyo y’igihugu y’amatora kuwa 14 Kamena.