Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia Bugingo Emmanuel yashyikirije Perezida Hakainde Hichilema, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Amb Bugingo yavuze ko ari amahirwe yo kwagura umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi. Yashimangiye ko ubufatanye mu bucuruzi hagati y’u Rwanda na Zambia busanzwe bwaratanze umusaruro ndetse ko mu gihe azahamagara azakomeza kubuteza imbere.
Zambia ni kimwe mu bihugu byo mu majyepfo ya Afurika kigaragara mo abanyarwanda benshi. Biganje mu bikorwa by’ubucuruzi.
Mu kwezi kwa kabiri abakuru b’Ibihugu byombi bari bitabiriye Inama isanzwe ya 37 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), yaberaga i Addis Ababa muri Ethiopia, baboneraho umwanya wo kuganira. Nyuma y’ibi biganiro Perezida Hakainde Hichilema yatangaje ko yagiranye ibiganiro byiza na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, byibanze ku kurushaho guteza imbere ubufatanye bw’Ibihugu byombi mu nyungu z’ababituye.
Perezida Kagame nawe aherutse muri Zambia aho yagiriye urugendo mu Mujyi w’ubukerarugendo wa Livingstone, tariki 5 Mata 2022, aho yagaragaje imbamutima z’uko yakiriwe na mugenzi we. Muri uru ruzinduko Perezida Kagame yasuye kandi ibikorwa birimo icyanya cya ‘Victoria Falls and Mukuni Big 5 Safaris’, cyo mu Mujyi w’Ubukerarugendo wa Livingstone.