Mu gihe u Rwanda rwari rwiyemeje guha abaturage bose amashanyarazi mu mwaka wa 2024, Minisitiri Dr Gasore yagaragaje ko ubu abanyarwanda bamaze kugerwaho n’amashanyarazi babarirwa muri 80%.
Ni mu kiganiro yatanze ku munsi wa kabiri w’ Inama ya 11 yiga ku Mutekano (National Security Symposium 2024), Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yatangaje ko kugeza ingufu z’amashanyarazi ku baturage biri mu byihutirwa kuko zigira agaciro kanini mu kuzamura ubukungu bw’igihugu mu buryo butandukanye. Ashimangira ko nta terambere rishoboka mu gihe amashanyarazi ataragera ku baturage.
Hashingiwe ku buryo amashanyarazi yagiye atangwa mu baturage, Umujyi wa Kigali ni wo ufite ingo nyinshi zifite amashanyarazi ku kigero cya 89.7%, mu Ntara y’Iburasirazuba ingo zifite amashanyarazi zigera kuri 57.6%, mu Ntara y’Amajyaruguru ni 54.1%, Intara y’Iburengerazuba 56.7% naho Intara y’Amajyepfo ni 55.1%.
Iyi nama ya National Security Symposium 2024 iri kubera i Kigali yitabiriwe n’ababarirwa muri 590 baturutse mu bihugu bisaga 50. Iri kwiga ku bibazo byumutekano biriho ubu by’umwihariko hibandwa ku byugarije Umugabane wa Afurika.