Elisabeth Niyirora, umubyeyi ufite imyaka 57 y’amavuko yatanze ibyangombwa by’uwifuza kuba umukandida ku mwanya w’abagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite ku nshuro ya Gatatu.
Niyirora ukomoka mu karere ka Nyanza ni umwarimu mu rwunge rw’amashuri rwa Hanika I Nyanza. Avuga ko yatangiye guhatanira kwinjira mu nteko ishingamategeko mu mwaka wa 2013 ntibyakunda. Yongera kwiyamamaza mu mwaka wa 2018 nabwo ntibyakunda, none kuri iyi nshuro ya Gatatu yemeza ko icyizere ari cyose.
Nyuma yo gutanga ibyangombwa by’uwifuza kuba umukandida depite Elizabeth yabwiye itangazamakuru ko yifuza kwinjira mu nteko ishingamategeko kugira ngo akoresha ubunararibonye bwe mu kubaka Igihugu afatanijwe n’abandi banyarwanda. Bakubaka kandi ngo bahereye ku byagezwe ho. Yongeyeho ko icyizere cyo gutsindira intebe mu badepite agishingira ku cyizere yanagiriwe n’abo mu gace atuye mo bamutoreye kuba umujyanama w’imibereho myiza
Elizabeth Niyirora ni umubyeyi w’abana 5 barimo abakobwa 4 n’umuhungu umwe. Amaze imyaka 35 ari umwarimu kuko ni umurimo yatangiye mu mwaka wa 1989. Ubu yigisha isomo rya entreprenership, ikinyarwanda n’iyobokamana.