Mu itangazo yashyize ku rubuga rwayo rwa X urwego rw’igihugu rw’ubugebzacyaha (RIB) ruravuga ko rwataye muri yombi ushinzwe ibikorwa remezo mu Karere ka Kirehe.
Uyu mukozi w’akarere ngo yafatanwe Kandi n’icyitso cye, aba bombi bakaba bakurikiranweho gusaba no kwakira ruswa y’amafaranga 500,000 Frw muri 21,000,000frw bari batse rwiyemezamirimo kugira ngo azahabwe isoko.
RIB ivuga ko abafashwe bafungiwe kuri station ya RIB ya Kirehe mu gihe dosiye yabo yamaze kohererezwa Ubushinjacyaha. Urwego rw’igihugu rw’ubugebzacyaha kandi bugashimira abaturage bakomeje kurusha amakuru kuri ruswa kugirango iranduke burundu.
Icyaha bakurikiranyweho cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke giteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Uhamijwe n’urukiko iki cyaha, ahanishwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.