Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro by’umuvugizi wa Guverinoma kuwa 28 Gicurasi riremeza ko mu itangazamakuru hari abari gukora inkuru zigamije guhungabanya amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite ateganijwe muri Nyakanga.
Muri iri tangazo umuvugizi wa Guverinoma yagaragaje ko rugamije gutanga umucyo ku birego byo gucecekesha itangazamakuru, byemezwa ko bimwe mu bitangazamakuru biri gukoreshwa n’abanyapolitiki ku nyungu zabo mwite. U Rwanda rukavuga ko rutazakomeza gusubiza “Ibihuha bidafite ishingiro”.
Muri iri tangazo Guverinoma ivuga ko abanyarwanda batagitungurwa n’abanenga ubutegetsi bw’u Rwanda mu binyamakuru. Ndetse ko bahisemo ubumwe no gukorera mu mucyo nka Politiki itajegajega. Guverinoma igasa n’idatewe ubwoba n’ibi bigaragara mu itangazamakuru ndetse ikemeza ko abanyarwanda bazihitiramo ubuyobozi nta nkomyi.
Iri tangazo ariko kandi ryanagarutse ku mugambi ryemeza ko watangajwe na Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda. Ryongera kwamagana inkunga ya Leta ya Kongo ku mutwe wa FDLR.