Kuwa 29 Gicurasi muri Sena hateraniye inama nyunguranabitekerezo ku ngamba zo gukemura ikibazo cy’ibiryo by’amatungo bihenze mu Rwanda.
Iyi nama yatumijwe na Komisiyo na Komisiyo y’ubukungu n’imari muri Sena, yatumiwemo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, abahagarariye abikorera ndetse n’aborozi.
Kuri icyi kibazo aborozi biganjemo ab’inkoko n’ingurube bavuga ko uretse kuba ibiryo bihenze, usanga n’ibiboneka bitujuje ubuziranenge, ku buryo bakeneye ababikora mu buryo bwa kinyamwuga, bigakorwa ku buryo buhagije, by’umwihariko bikaba ku giciro bose bashobora kwibonamo.
Iyi nama igamije kungurana ibitekerezo ku bikorwa mu guteza imbere ibihingwa bikorwamo ibiryo by’amatungo, guteza imbere inganda zibikora no kurebera hamwe uko hubakwa ubushobozi bw’aborozi mu kugaburira amatungo.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ivuga ko iyo ufashe ikigereranyo cy’umusaruro mbumbe w’Igihugu, ubuhinzi bufata 25%, mu gihe ubworozi butangamo 13%.