Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Nairobi muri Kenya aho yitabiriye inama ngarukamwaka ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (African Development Bank – AfDB).
Iyi nama yatangiye ku wa Mbere, abayitabiriye baraganira ku ngamba ziganisha ku iterambere, Umugabane wa Afurika ukwiye gufata n’uko ibihugu byashyira hamwe kugira ngo ijwi ryabyo rirusheho kumvikana.
Iyi nama ngarukamwaka yateguwe na Banki nyafurika itsura amajyambere (AfDB) iteganijwe gutangira kuri uyu wa mbere taliki 27 Gicurasi izageza kuwa 31 Gicurasi. Ifite intego ngo “Afurika ivuguruye”. Izanabera mo kandi inteko rusange ya 59 ya Banki nyafurika itsura amajyambere ndetse n’inteko rusange ya 50 y’ikigega cya Afurika cy’iterambere
Biteganijwe ko kuri uyu wa 31 Gicurasi aribwo Perezida Kagame atanga ikiganiro muri iyi nama. Izanabera mo kandi inteko rusange ya 59 ya Banki nyafurika itsura amajyambere ndetse n’inteko rusange ya 50 y’ikigega cya Afurika cy’iterambere.