Abanyarwanda batinyutse Politiki ariko ntibaratinyuka imitwe ya Politiki – Isesengura

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Bitwaye iminsi 10 gusa kugira ngo abanyarwanda 260 babe bageze kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora bagaragaza ibyangombwa by’abifuza kuba abakandida ku mwanya w’abadepite. Ku mwanya w’umukuru w’igihugu naho mu bifuza kuba abakandida 8 abatanzwe n’imitwe ya Politiki ni 2, mu gihe 6 bigenga.

Kuva Taliki 17 kugeza 30 Gicurasi Komisiyo y’igihugu y’amatora yakira ibyangombwa, by’abifuza kuba abakandida. Benshi batunguwe n’umubare w’abifuza kuba abakandida cyane cyane kwinjira mu nteko ishingamategeko bigenga. Kugeza ubu ibyiciro byihariye by’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga nabyo bihatanirwa bitanyuze mu mitwe ya Politiki. Bisobanuye ko abakandida biyamamaza ubwabo n’ubwo batorwa byihariye.

Mu byiciro byihariye nk’abagore; imyanya 24 ubu irahatanirwa n’abagore 187. Mu cyiciro cy’urubyiruko naho 34 barahatanira imyanya 2 mu bafite ubumuga 14 barahatanira umwanya umwe.

- Advertisement -

Mu isesengura rya Makuruki.rw aha haragaragaramo ko abanyarwanda bamaze gukura mu bijyanye na Politiki ndetse n’imiyoborere ariko kandi bagitinya imitwe ya Politiki. Imitwe ya Politiki ya FPR Inkotanyi n’indi yayiyunze ho, PSD, PL, PDI, DGPR na PS Imberakuri niyo yatanze abakandida babo mu nteko ishingamategeko.

Kucyi tuvuga ko abanyarwanda batinyutse Politiki ariko bagitinye imitwe ya Politiki?

FPR Inkotanyi na DGPR zatanze abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Imitwe ya Politiki 10 muri 11 yemewe mu Rwanda izashyigikira Perezida Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi. Dr Frank Habineza yatanzwe n’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR. Ibi ubwabyo byerekana neza ko umubare munini w’imitwe ya Politiki yemewe itaragera ku rwego rwo kuba yahanganira umwanya w’umukuru w’igihugu. Abayiyobora bemeza ko ibikorwa bya Perezida Kagame ku buyobozi bwe babishima kandi ko ntawe babona wahangana na Perezida Kagame mu mitwe ya Politiki bayoboye. Aha kandi birumvikana kuko ibyo u Rwanda rugeze ho mu myaka 30 ingabo za RPA gihagaritse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bisa no kuzuka.

Mu bagize inteko ishingamategeko:

Aha biragoye kuzagera mu bantu 80 cyangwa se 50 batoranywa n’umutwe wa Politiki ukorera mu gihugu hose. Icyi cyiciro abakandida batanzwe n’imitwe ya Politiki bo baba ari bacye cyane ugereranije n’abarwanashyaka b’iyo mitwe ya Politiki. Imitwe ya Politiki ya FPR Inkotanyi n’amashyaka ari mu bufatanye, PSD, PL, PDI, DGPR na PS Imberakuri batanze intonde z’abo bumva baserukira iyi mitwe ya Politiki. Aha ariko usanga mu kubatoranya hagenderwa ku ngingo nyinshi zirimo igihe bamaze mu mutwe wa Politiki, Uruhare bagize ku kubaka ibyo umutwe wa Politiki umaze kugera ho, ubunararibonye cyangwa se ubuhanga budasanzwe uwo batoranya agaragaza.

Ntibyoroshye rero ko umunyarwanda uri mu mutwe wa Politiki ufite abanyamuryango barenga Miliyoni 7 cyangwa se niyo yaba Miliyoni 1 aboneka mu bantu batoranywa batageze no ku 100. Aha rero abafite ibitekerezo bya Politiki bumva bibagurumanamo bagahitamo kunyura mu nzira y’abakandida bigenga. Inzira nayo ubushize twakoze isesengura tukagaragaza ko ifunganye.

Ni intambwe yo kwishimira mu miyoborere kuko abanyarwanda bamaze kumva ko ubutegetsi ntawe ubuhejwemo. Bamaze kumva bifitiye icyizere cyo kuba bavamo abayobozi. Ibi ariko biracyagaragaza impungenge ku gukura kw’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda. Kucyi abanyarwanda badahatana cyane mu mitwe ya Politiki bagahatana cyane mu bakandida bigenga? Aha haracyari umukoro wo kumvisha abanyarwanda ko imitwe ya Politiki ishobora kuba ho mu gihugu kandi igafatanya kubaka igihugu.

Haracyari abanyarwanda bumva ko kuba mu mutwe wa Politiki utari uri ku butegetsi bifatwa nko kudashyigikira gahunda za Leta. Nyamara ibi ni ukudasobanukirwa kuko mu miyoborere y’u Rwanda ishyaka riri ku butegetsi ntirikora ryonyine. Ndetse ntirinikubira imyanya y’ubutegetsi. FPR Inkotanyi ihora ishaka uko Politiki yahuza abanyarwanda. Usanga ndetse hanahora ibiganiro nyunguranabitekerezo mu ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) aho abanyapolitiki bicara bakajya inama.

Ugutinya imitwe ya Politiki kandi byafatwa nko gutinya baringa kuko abari mu mitwe ya Politiki yanamaze kugaragaza ko itavuga rumwe n’ubutegetsi nka Green Party na PS Imberakuri ntacyo babaye. Ahubwo igitangaje abayiyobora bari mu nteko ishingamategeko.

Mu mboni za Makuruki.rw irindi somo rya Politiki abanyarwanda bakwiriye kwigira muri iyi myiteguro y’amatora, ni uko abaturage ubwabo ari bo bihitiramo imiyoborere ibabereye. Ntawe uhejwe mu kwiyamamaza ariko kandi utsinda ni uwo abaturage bazahita mo. Kuba bigaragara neza ko hari benshi bazabyifuza ariko ntibabigere ho ntibikwiriye kuzagira abo bica intege cyangwa bituma bagundira ibitekerezo byubaka bari bafite. Inzira zo gutanga ibitekerezo ku miyoborere y’igihugu zirafunguye kandi zirenze iyo kwicara mu nteko ku kimihurura no muri Village urugwiro gusa.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:40 pm, Dec 23, 2024
temperature icon 21°C
light rain
Humidity 73 %
Pressure 1015 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe