Perezida Kagame yaganiriye n’abayobozi ba BAL

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umunsi umwe mbere y’umukino wa nyuma w’irushanwa rya BAL riri kubera mu Rwanda ku nshuro yaryo ya 4 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye abayobozi ba BAL bagirana ibiganiro byagarutse ku akamaro k’ishoramari muri Siporo.

Ibiro by’ umukuru w’igihugu bigaragaza ko mu biganiro abayobozi ba BAL bagiranye na Perezida Kagame byagarutse ku ruhare rw’imikino n’imyidagaduro mu iterambere ry’igihugu. Aha hari kandi n’abashoramari mu mikino ya BAL. Hanagaragaraye kandi Massai Ujili umushoramari w’umunyamerika ukomoka muri Nigeria umaze kugira ibikorwa bitandukanye mu Rwanda mu mushinga wa Giant of Africa.

Mu zindi ngingo kandi zaganiriwe ho harimo urugendo rw’irushanwa rya BAL kuva ku nshuro yaryo ya mbere ribera mu Rwanda, mu bihe bya COVID 19 kugeza ku nshuro yaryo ya 4 rica agahigo ko kuzenguruka mu bihugu 4 bya Afurika. Aba bayobozi bagaragaje ko hari inyungu nyinshi mu gushora Imari mu bikorwa remezo by’imikino n’imyidagaduro. Haba mu guteza imbere impano z’abakiri bato, kubaka ahazaza h’abanyempano no kubafasha kwiteza imbere ubwabo.

- Advertisement -

Perezida Kagame wakurikiye imikino ibanza ya BAL ku nshuro ya 4 yabereye mu Rwanda, yanakurikiye umukino w’umwanya wa Gatatu ku mugoroba wo ku wa 31 Gicurasi.

Biteganijwe ko imikino ya BAL iri kubera mu Rwanda isozwa n’umukino wa nyuma uraba kuri uyu wa 1 Kamena. Urahuza Petro de Luanda yo muri Angola na Al Ahly yo muri Libya I saa Kumi muri BK Arena.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:22 am, Dec 22, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 88 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 8 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe