Mu mugoroba wo kuwa 01 Kamena 2024 muri Stade ya Huye habereye igikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ijoro ryo kwibuka iyi miryango ryabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwaturutse ahitwa ku Mukoni rugera muri Stade ya Huye, abakoze uru rugendo bakaba basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Butare.
Imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ni imiryango idafite umuntu n’umwe wabashije kurokoka Jenoside yakorewe abatutsi.
- Advertisement -
Imibare y’agateganyo y’ibarura ry’imiryango yazimye ryakozwe kuva mu 2009 kugeza mu 2019, igaragaza ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, imiryango 15,593 igizwe n’abantu 68,871 mu Turere 30 twose tw’u Rwanda yazimye.
Umwanditsi Mukuru