Kigali: Imihanda yatawe ituzuye igiye gusubukurwa

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard yemereye abagize inteko ishingamategeko ko umushinga wo kubaka ibikorwaremezo mu mujyi wa Kigali uzwi nka Kigali Infrastructure Project wari warahagaritswe ugiye gusubukura imirimo muri uku kwezi kwa Gatandatu.

Uyu ni umushinga ugizwe no kubaka imihanda mu mujyi wa Kigali ifite uburebure bwa kilometero 215 watangiye mu mwaka wa 2022 ariko uza guhagarara mu ntangiro za 2024. Ni umushinga uzatwara arenga Miliyoni 404 z’amadorali ya Amerika.

Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard yagize ati “Ndashaka kwizeza abanyarwanda ko imirimo y’uyu mushinga izasubukura muri uku kwezi kwa Kamena. Iyo mihanda yose yari yaratangiwe igiye kubanza yuzuzwe, hanyuma dutangire igice cya kabiri cy’umushinga.”

- Advertisement -

Iyi mihanda yari yaratangiye kubakwa bivugwa ko yagize ibibazo by’imyubakire birimo n’ibyagaragajwe na Raporo y’umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta. Muri iyi raporo y’imikorwahereze y’umutungo mu ngengo y’imari ya 2022/2023 hagaragara mo amakosa mu mitangire y’amasoko mu mujyi wa Kigali. Aho umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yavuze ko hari rwiyemezamirimo wahawe kubaka imihanda 12 nyamara agatinda kubona amafaranga yo gukoresha. Imwe muri iyi mihanda ngo yatangiye kwangirika kubera gutabwa ituzuye.

Ubwo yitabaka Komisiyo y’abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo w’igihugu mu nteko ishingamategeko PAC umuyobozi w’umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva yijeje abadepite ko nta muhanda uzongera kubakwa muri Kigali ngo uhagarikwe utuzuye.

Muri Miliyoni 404 z’amadorali ya Amerika uyu mushinga uzatwara, kuva mu 2022 utangira kugeza mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka  wari umaze kubona Miliyoni 150 z’amadorali ya Amerika, angana na 37% by’ingengo y’imari ikenewe.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:17 am, Dec 24, 2024
temperature icon 19°C
scattered clouds
Humidity 94 %
Pressure 1014 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:52 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe