Iyi mpeshyi izashyuha birenze ibisanzwe

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyateguje ko amezi ya Kamena, Nyakanga na Kanama 2024 hateganyijwe ubushyuhe buri hejuru gato y’ikigero gisanzwe mu mpeshyi, aho buzagera kuri dogere celcius ziri hagati ya 22 na 32.

Abanyarwanda bashishikarijwe kwitegura ibi bihe, abahinzi basabwa kwirinda iyangirika ry’umusaruro mu gihe aborozi basabwe kubika neza ubwatsi bw’amatungo no guteganya kuhira ahazakorerwa imirimo y’ubuhinzi.

Meteo Rwanda ivuga ko muri iyi mpeshyi Ubushyuhe bwo hasi ari bwo buteganyijwe kwiyongera cyane ugereranyije n’ubushyuhe bwo hejuru. Ubusanzwe impeshyi mu Rwanda yagiraga ubushyuhe buri hagati ya Dogere selisiyusi 20 na 30. Iri tangazo rya Meteo rikavuga ko ikibaya cya Bugarama ari cyo kizagira ubushyuhe buri hejuru ya Dogere selisiyusi 30.

- Advertisement -

Ahandi hagaragajwe nk’ahitezwe ubushyuhe buri hejuru harimo intara y’i Burasirazuba, umujyi wa Kigali n’uturere turi mu gice gisanzwe amayaga.

Mu Majyaruguru mu turere twa Musanze, Gakenke na Burera kimwe n’uburengerazuba mu turere twa Nyabihu na Ngororero hagaragazwa nk’ahazagira ubushyuhe buri hasi ugereranije n’ahandi mu gihugu gusa aha naho hazagira ubushyuhe buri hagati ya Dogere selisiyusi 22 na 24. Amezi ya Kamena Nyakanga na Kanama asanzwe afatwa nk’amezi y’impeshyi mu Rwanda icyi kikaba igihe cy’izuba ryinshi ndetse benshi mu bakora imirimo irimo ubuhinzi bagahagarika ibikorwa byabo.

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe kigaragaza ko ku bijyanye n’imvura hazagwa Imvura isanzwe igwa muri Aya mezi gusa ngo mu kwezi kwa Kanama ho hateganijwe Imvura iruta iyari isanzwe igwa muri uku kwezi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:14 am, Dec 22, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 88 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 8 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe