I Rayidi izaba ku cyumweru – Kuwa mbere ni Konji

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda watangaje ko Umunsi Mukuru w’Igitambo uzwi nka Eid Al Adha w’uyu mwaka uzaba ku Cyumweru tariki 16 Kamena 2024.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Musa Sindayigaya rivuga ko isengesho ryo ku rwego rw’igihugu rizabera kuri Kigali Pelé Stadium, guhera 6h00 za mu gitondo kandi rikayoborwa na Mufti Sheikh Mussa Sindayigaya.

Muri iri tangazo Kandi aba Islam bose bibukijwe ko kuwa gatandatu taliki 15 Kamena Ari umunsi wo gusiba uzwi nka Arafat ubanziriza umunsi mukuru w’igitambo.

- Advertisement -

Uyu munsi mukuru uhuriranye n’umunsi w’umwana w’umunyafurika nawo usanzwe uba taliki 16 Kamena 2024. Itegeko ry’umurimo mu Rwanda riteganya ko umunsi mukuru uhuriranye n’impera z’icyumweru ikiruhuko cyawo gishyirwa ku munsi w’akazi ukurikiye ho. Ibi bivuze ko ku munsi wo kuwa mbere taliki 17 Kamena uzaba ari umunsi wa Konji.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:10 am, Nov 24, 2024
temperature icon 24°C
light rain
Humidity 61 %
Pressure 1014 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:40 am
Sunset Sunset: 5:53 pm

Inkuru Zikunzwe