“UNCHR irabeshya”- U Rwanda rwamaganye abarurega gufata nabi impunzi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR riherutse gutangaza raporo igaragaza ko u Rwanda rufata nabi impunzi n’abimukira bari mu gihugu. Ibi ni ibirego u Rwanda rugaragaza ko bigamije gukoma mu nkokora gahunda y’ubwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Mu itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda; yamaganye ibirego by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi UNCHR, ivuga ko ibi birego bidafite ishingiro.U Rwanda ruvuga ko UNHCR yakagombye kurushaho kwita ku burenganzira bw’impunzi aho kurwanya umuhate w’u Rwanda wo kuzakirana ubwuzu.

Itangazo ry’umuvugizi wa Guverinoma y’U Rwanda rivuga ko u Rwanda rutaba rufata nabi impunzi nyamara kandi ku rundi ruhande UNHCR ikomeze gukorana n’u Rwanda mu kwakira abaturutse muri Libya.

- Advertisement -

Ikirego cya mbere u Rwanda rwagaragaje ko UNHCR yagendeye ko ikora raporo yayo ngo ni umugabo wasabye ubuhungiro muri Sychelles. Uyu ngo akimara kwimwa ubuhungiro na Sychelles ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR agashami ka Afurika y’epfo ryafashe umwanzuro ko uyu mugabo ahabwa ubuhungiro mu Rwanda. U Rwanda rukavuga ko ibi byakozwe rutaganirijwe rutanabisabwe.

Ikirego cya kabiri u Rwanda rwagaragaje mu itangazo ni ikirego cy’itsinda ry’abarundi. Aba u Rwanda ruvuga ko batigeze banasaba ubuhungiro ahubwo ngo bishe amategeko agenga abinjira n’abasohoka mu Rwanda. U Rwanda rwemeza ko rutafata nabi itsinda rito ry’abarundi barugana basaba ubuhungiro mu gihe nyamara rusanzwe rucumbikiye ibihumbi by’impunzi z’abarundi.

Ikirego cya Gatatu kigaragara muri iri tangazo u Rwanda ruvuga ko UNCHR yashingiye ho ishinja u Rwanda gufata nabi impunzi n’abimukira; Ngo ni abantu basanzwe bafite uburenganzira bwo gutura mu bindi bihugu usanga bagera mu Rwanda batanyuze mu nzira z’abashyitsi basura igihugu zemewe batananyuze mu nzira zo gusaba ubuhungiro. U Rwanda rukemeza ko nta na rimwe rwigeze rusubiza inyuma uwaruhungiyeho anyuze mu nzira z’ubuhunzi koko.

U Rwanda rwavuze ko intego y’ibi birego bya UNHCR nta yindi ari ugushaka inzira zose zo gutambamira amasezerano y’u Rwanda n’ubwongereza yo kohereza abimukira bageze mu bwongereza binyuranije n’amategeko mu Rwanda. U Rwanda rugakomeza rugaragaza ko rwiteguye gukomeza kubahiriza amasezerano mpuzamahanga rwashyize ho umukono yo kwakira no gufata neza impunzi zirugana. Rukizeza ko ruzakomeza gutanga umutekano ku baruhungiye ho nk’uko rwakomeje kubikora mu myaka 30 ishize.

Itangazo ry’ibiro by’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR ryumvikanye kenshi rinenga amasezerano y’u Rwanda n’ubwongereza yo kohereza abimukira n’abasaba ubuhungiro mu Rwanda. Ndetse nyuma y’iyemezwa ry’aya masezerano umuyobozi wa UNHCR ari mu bahise bagaragaza ko batanejejwe n’iyi gahunda.

Gahunda yo kohereza abimukira n’abasaba ubuhungiro mu Rwanda bavuye mu bwongereza byamaze gutangazwa ko izashyirwa mu bikorwa muri iyi mpeshyi ndetse amakuru amwe akemeza ko Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza Rishi Sunak naramuka atsinze amatora yo kuwa 4 Nyakanga, indege ya mbere itwaye abimukira  izagera I Kigali kuwa 24 Nyakanga 2024.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:49 am, Sep 20, 2024
temperature icon 18°C
moderate rain
Humidity 77 %
Pressure 1014 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:49 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe