Itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w’intebe kuri uyu wa 12 Kamena riragaragaza impinduka nyinshi muri Guverinoma y’u Rwanda.
Amb. Olivier Nduhungirehe wari ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi yagarutse muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga nka Minisitiri.
Vincent Biruta wari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yagizwe Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu.
Youssouf Murangwa wari umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare yagizwe Minisitiri w’Imari n’igenamigambi asimbura Dr Uziel Ndagijimana.
Madame Console Uwimana yagizwe Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.
Dr Jean D’Arc Mujawamariya wari Minisitiri w’ibidukikije yagizwe Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo.
Dr Valentine Uwamariya yagizwe Minisitiri w’ibidukikije.
Madame Umutesi Linda Rusagara yagizwe umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya Leta no kwegeranya imari muri MINECOFIN l, naho Bwana Olivier Kabera agirwa umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ibikorwa remezo.
Mu bindi bigo byahawe abayobozi bashya harimo urwego rw’igihugu rw’iperereza NISS rwahawe Aimable Havugiyaremye, Maj Gen Joseph Nzabamwita wagizwe umujyanama wihariye wa Perezida mu by’umutekano mu biro bya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyahawe Ivan Murenzi.
Umushinjacyaha mukuru yagizwe Madame Angelique Habyarimana, Alfredi Gasana yagizwe ambasaderi w’u Rwanda mu buholandi, Ronard Niwenshuti agirwa komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro,yungirizwa na Dr Innocente Murasi. Naho Fulgence Murasi we agirwa umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ibikorwaremezo akaba n’umujyanama mu mujyi wa Kigali.