“Uwansambanyije yavugaga ko ndimo umuti” Ufite ubumuga bw’uruhu

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Taliki 13 Kanama ni umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga bw’uruhu. U Rwanda rwifatanya n’ibindi bihugu kuwizihiza. Inkuru idasanzwe yatangajwe uyu mwaka ni iy’umugore w’umunyafurika y’epfo ufite ubumuga bw’uruhu wemeza ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abagabo bavugaga ko arimo umuti.

Regina Mary Nlodvu avuga ko umunsi wa mbere afatwa ku ngufu yari afite imyaka 8 yonyine. Icyo gihe ngo yakoraga amasuku mu busitani umugabo araza amushukisha ibisuguti  amufata ku ngufu.

Regina avuga ko uyu ariwo munsi wa mbere yafashwe ku ngufu ariko ko atari wo wa nyuma.

- Advertisement -

Kuva ubwo ngo uyu mugabo yakomeje kujya amusanga iwabo ababyeyi be bakibwira ko ari umushyitsi usanzwe nyamara ngo yamusambanije kenshi avuga ko bimuvura indwara zitanduka.

Regina avuga ko mu mikurire ye yagiye ahura n’ihohoterwa inshuro nyinshi. Ubu afite imyaka 34 ariko yatangiye kwiga gusoma no kwandika afite imyaka 24.

Regina uvuka ku babyeyi b’abanya Zambia ubu ni umukinnyi w’amafilimi akaba n’umwanditsi w’inkuru zikunda kugaruka cyane ku mikurire ye n’ubuzima bwuzuye ihohoterwa yanyuze mo. Avuga ko azakomeza kwandika inkuru ze kugeza ubwo imyumvire n’imyemerere ipfuye abantu bafite ku bafite ubumugu bw’uruhu izagera aho icika.

Imwe mu myemerere igaragara cyane muri Afurika y’amajyepfo irimo ivuga ko kuryamana n’ufite ubumuga bw’uruhu, bitera amahirwe, ngo bivura indwara zirimo na SIDA. Hari n’abandi bemera ko ngo umusatsi w’abafite ubumuga bw’uruhu uvura inyatsi mu bucuruzi ukongera amahirwe.

Iyi myemerere ituma benshi mu bafite ubumuga bw’uruhu muri ibi bihugu byo muri Afurika y’amajyepfo bakorerwa ihohoterwa ririmo n’irishingiye ku gitsina.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:07 am, Nov 22, 2024
temperature icon 16°C
light rain
Humidity 100 %
Pressure 1015 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:52 pm

Inkuru Zikunzwe