Isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi ku muganae w’Uburayi ryatangiye gushyuha mu gihe hakirimo n’imikino ya Euro twabegeranyirije bamwe mu bakinnyi bari kuvugwa cyane kuri iri soko.
Amakipe ya Manchester United, Arsenal, Manchester City na Bayern Munich zose zerekanye inyota yo gusinyisha Xavi Simons Umuholandi w’imyaka 21 usanzwe ukinira ikipe ya Paris Saint Germais , izi kipe zose ariko nta n’imwe iratanga igicoro yifuza gutanga(L’Equipe )
Liverpool yamaze gutanga igiciro cya miliyoni 50 z’ama Euro kuri myugariro w’Umufaransa ukinira ikipe ya Lille Leny Yoro w’imyaka 18 ariko Lille yayanze, uyu mukinnyi arashakwa n’andi makipe arimo Real Madrid na Paris Saint Germais (Mundo Deportivo )
Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage irashaka myugaruro w’Umufaransa usanzwe ukinira ikipe ya Chelsea Levi Colwill w’imyaka 21 gusa iyi kipe yo mu Budage iri kwinuba igicero gihanitse Chelsea yamushyiriyeho.(Dail Mail)
Manchester City yatangaje ko itazemera igiciro kiri munsi ya miliyoni 30 z’ama Euro ku mukinnyi wayo Joao Cancelo myugariro w’umunya Portigal w’imyaka 30 asanzwe ari intizanyo muri Barcelone ndetse iranamwifuza kumugura akaba umukinnyi wayo burundu (The Sun)
Everton iri kureba ijisho ryiza myugariro w’ikipe ya Hull City Umwongereza Jacob Greaves w’imyaka 23 arashakirwa kuba umusimbura wa Jarrad Branthwaite w’imyaka 21 ushakishwa cyane na Manchester United ( Daily Mail)
Bayern Munich ntirashobora kumvikana na myugariro w’ibumoso wayo umunya Canada Alphonso Davies ku buryo bwo kongera amasezerano arashakishwa kandi na Real Madrid , Munich kandi ntishaka kumugurisha cyangwa kumureka ngo azagendere ubuntu kuko agiye kwinjira mu mwaka wa nyuma w’amasezerano asanganywe. (Sky Sports Germany)
Aston Villa irashaka myugariro w’Umuholandi usanzwe ukinira Chelsea Ian Maatsen, uyu musore w’imyaka 22 ubu ari kumwe n’igihugu cye mu mikino ya Euro. (Football Insider) external
Perezida wa Inter Milan Giuseppe Marotta yavuze ko ibiganiro byo kongerera amasezerano Lautaro Martinez rutahizamu w’Umunya Arijantine byarangiye ko igisigaye ugusinya gusa. (Sky Sports Italia)