Mu gihe amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda akomeje kwiyubaka agura abakinnyi ndetse anongerera amasezerano abayashoje. Amakuru aturuka mu bari hafi ba Rayon Sport aravuga ko iyi kipe izagumana Muhire Kevin nka kapitene ndetse ngo agahabwa amafaranga atarigeze ahabwa undi mukinnyi uwo ari we wese muri Rayon Sport.
Muhire Kevin ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse akaba umwe mu bivugiye bakunda Murera ndetse batazigera bajya muri APR FC Mukeba wa Rayon Sport. Mu Rwego rwo kumushimira no kumuha icyubahiro rero hari amakuru avuga ko Kevin ashobora guhabwa amafaranga atarigeze ahabwa undi mukinnyi uwo ari we wese mu bakiniye Rayon Sport. Bigahwihwiswa ko azahabwa Miliyoni ziri hagati ya 40 na 50 z’amafaranga y’u Rwanda.
Muhire Kevin washoje amasezerano na Rayon Sport yagaragaye mu bakinnyi Murera yakinishije ihura na APR FC mu mukino wo gutaha sitade amahoro. Nyuma y’uyu mukino Muhire Kevin yatangaje ko ari ubwe wasabye ubuyobozi ko bwakongera mo Niyonzima Olivier Seif mu ikipe yagombaga gukina na APR FC. Ni umukino warangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’iyindi.
Muhire Kevin yari ashoje amasezerano y’amezi 6 yari yasinyiye Rayon Sport mu mwaka w’imikino ushize.