“Icyo abarundi babuze si igihingwa I Burundi” Perezida Ndayishimiye

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu ijambo yagejeje ku benegihugu b’u Burundi ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 4 amaze ki butegetsi Perezida Evariste Ndayishimiye w’uburundi yagaragaje ko ikibazo abarundi bafite atari ibiribwa Kandi atari amafaranga yo kugura ibyo bavuga ko bihenze. Ahubwo ko bafite ikibazo cy’ibiva hanze y’u Burundi.

Muri iri jambo benshi bari bategereje kumva kuwa kabiri ariko rigatangazwa kuwa Gatatu. Perezida Ndayishimiye avuga ko anejejwe n’uburyo abarundi bari gutera imbere. Yashimye ko igihugu cyose gifite amahoro bityo abaturage bakaba babasha gukora imirimo ibateza imbere. Yagaragaje ko iterambere ryigaragaza kuko abarundi bari kubaka inzu nziza ndetse ngo unabareba mu maso urabona bakeye.

Icyakora Perezida Ndayishimiye akavuga ko amajwi ibibazo by’ubukene u Burundi bwabayemo imyaka myinshi bitabwemerera kubonera ibikenewe byose icyarimwe. Ati abarundi barasaba byinshi uwabyumva yagira ngo muri indashima.

- Advertisement -

Benshi bari bategereje icyo umukuru w’igihugu avuga ku bibazo by’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ibyangombwa nkenerwa birimo isukari n’ibiribwa bihenze mu gihugu. Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko icyabuze mu Burundi Atari amafaranga Kandi ko Atari amafunguro kuko ahingwa mu Burundi ati “Uyu munsi nshimishwa n’uko mu majambo numva y’abinuba bavuga bati ‘turabuze iki’ mugabo ntibavuga ngo ‘turabuze amafaranga yo kukigura’, kandi n’icyo bavuga ko babuze si igihingwa cy’Uburundi, ni igicuruzwa mvamahanga.”

Muri iyi minsi abarundi bahangayikishijwe cyane n’ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli, amwe mu mashuri yaragaritse gutwara abanyeshuri ku mashuri kubera kubura essence. Perezida Ndayishimiye utagaragaje umuti w’icyi kibazo yavuze ko abarundi bose bagisangiye kandi ko ntawo kunengwa muri ibi bibazo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:22 am, Sep 29, 2024
temperature icon 21°C
light rain
Humidity 60 %
Pressure 1011 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 90%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:46 am
Sunset Sunset: 5:53 pm

Inkuru Zikunzwe