Minisitiri Murasira yongeye kwamagana ibyo gufata nabi impunzi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu gihe u Rwanda rwifatanyaga n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’impunzi, Minisitiri ufite ibikorwa by’ubutabazi mu Nshingano Rtd Maj General Arbert Murasira yasabye impunzi ziri mu Rwanda gutuza no kudaterwa ubwoba n’ibirego biregwa u Rwanda byo gufata nabi impunzi.

Mu butumwa yegeneye abitabiriye uyu munsi mu nkambi ya Mugombwa, Minisitiri Murasira yavuze ko u Rwanda rutekanye Kandi rutewe ishema no gutanga ubuhungiro ku babukeneye. Ati “Umutekano w’u Rwanda n’ubushake bwaryo bwo gutanga ubuhungiro ni ntabishidikanwaho. Ibirego bidafite ishingiro byo ntabwo tuzabyemera”. 

Minisitiri Murasira yakomozaga ku birego biherutse gutangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita kupunzi UNHCR, ryatangaje ko u Rwanda rufata nabi impunzi.  Guverinoma y’u Rwanda ikemeza ko ibi birego bishingiye ku bibazo by’abantu binjiye mu Rwanda batagaragaza impamvu nyirizina ibagenza. Barimo abarundi ndetse n’umunya Sychelles wari uvuye muri Afurika y’epfo.

- Advertisement -

Uyu munsi u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Impunzi. Ku rwego rw’Igihugu urizihirizwa mu nkambi y’Impunzi ya Mugombwa iri mu karere ka Gisagara. U Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga 135,000 ziganjemo abanyekongo. Abanyekongo bagize 61.82% n’Abarundi 37.5%.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:37 am, Oct 26, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 93 %
Pressure 1013 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:38 am
Sunset Sunset: 5:48 pm

Inkuru Zikunzwe