“U Rwanda rwabayeho nabi!” Perezida Kagame

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

 

Ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu Perezida Kagame yagaragaje ko amateka u Rwanda rwabayemo agomba guhindurwa kandi bigakorwa n’abanyarwanda.

 

- Advertisement -

Mu butumwa bwe Perezida Kagame yagaragaje ko mu myaka 60 ishize u Rwanda rwabayeho nabi ko  “Mbere y’aho byo twari nk’aho abandi bari bari. Ariko Kandi urebye mu myaka 30 ishize Aho u Rwanda rwari byasobanuraga amateka mabi igihugu cyacu cyabaye mo.”

Perezida Kagame yavuze ko Politiki y’uyu munsi hatangiye Politiki igamije gushaka ko ubuzima bw’Abanyarwanda bwaba nk’ubw’abandi ndetse bunarengeho.

Umukandida wa FPR avuga ko Politi y’umuryango FPR Ari amateka y’u Rwanda n’ubushake bwo kuyahindura.Ati “FPR mu magambo macye kandi mwarabivuze “FPR ni ubudasa”.

Umukandida wa FPR Inkotanyi yasabye abayoboke ba FPR Inkotanyi muri Musanze kugira uruhare mu guhindura amateka igihugu cyanyuze mo. Ibi bikanyura mu mahitamo yabo meza.

Perezida Paul Kagame akaba n’umukandida wa FPR Inkotanyi   yongeye gushimangira ko nta kintu ubu cyatera ubwoba Abanyarwanda.  Ati:”  Urebye aho tuvuye n’aha tugeze mwe mubona hari icyo abantu bagitinya koko? hari icyatubaho  kirenze icyatubayeho? niyo mpamvu abo batifuriza Abanyarwanda neza bashatse bacisha macye.”

Aba Perezida Kagame yise abahora basakuza umuturage yahise amubwira ati “Tuzabanema”  amusubiza ngo “ibyo ni wowe ubyivugiye ntabwo ari jye ‘Ariko nanjye nzaba mpari, tuzaba turi kumwe’!”

Biteganijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu umukandida Paul Kagame abikomereza mu karere ka Rubavu kuri icyi cyumweru kuwa 23 Kamena 2024.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:37 am, Sep 20, 2024
temperature icon 18°C
light rain
Humidity 77 %
Pressure 1014 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:49 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe