NEC yatangiye kohereza mu mahanga ibikoresho bizifashishwa mu matora

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Komisiyo y’igihugu y’amatora NEC yatangaje ko ubu yatangiye ibikorwa byo kohereza hirya no hino ku isi ibikoresho abanyarwanda baba yo bazifashisha batora Perezida wa Repubulika ndetse n’abadepite. Mu matora bo bazatora kuwa 14 Nyakanga 2024.

NEC igaragaza ko umubare w’abanyarwanda baba mu mahanga bazatora ubu barenga 62,000. Uyu ni umubare ukubye 3 uw’abanyarwanda batoreye mu mahanga mu matora yo mu 2017 kuko bari 22,000.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Munayneza Charles avuga ko ubu NEC iri gukorana na Ministeri y’ububanyi n’amahanga ngo hamenyekanye neza umubare wa Ambasade z’u Rwanda zizatorerwa ho. Ibi Kandi ngo biranajyana no kwiyandikisha kuri Lisiti y’itora ku banyarwanda baba mu mahanga bitagisaba ko bajya kuri ambasade zabo. Ibi birakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga batavuye iwabo mu rugo.

- Advertisement -

Mu kwitegura aya matora ubu hagezweho ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida Perezida n’abadepite. Byatangiye kuwa 22 Kamena bizageza kuwa 13 Nyakanga. NEC ivuga ko imbere mu gihugu hari site z’itora 2,442 zifite ibyumba byo gutoreramo 17,400. Muri Aya matora Kandi NEC ivuga ko indorerezi 260 nazo zamaze kwiyandikisha ngo zizakurikirane Aya matora.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:16 am, Sep 29, 2024
temperature icon 21°C
light rain
Humidity 60 %
Pressure 1011 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 90%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:46 am
Sunset Sunset: 5:53 pm

Inkuru Zikunzwe