Inkuru y’uko abaturage batishoboye batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Munini bananiwe kwishyura fagitire y’amazi zatangiye kuvugwa mu mpera z’umwaka wa 2023.
Aba baturage bari bamaze amezi atandatu bimuriwe mu mudugudu mwiza ijyanye n’igihe, bavugaga ko haje fagitire y’amazi bakoresheje mu mezi atandatu. Amafaranga bishyuzwaga ibihumbi yari hagati y’ibihumbi 100 n’ibihumbi 400 kuri buri rugo. Aba baturage bemezaga konarinumutwaro ukomeye kuri bo kuko nta bushobozi bwo kwishyura ayo mafaranga bari bafite.
Amakuru yemejwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru ni uko izi fagitire y’amazi ngo zaje kwishyurwa n’ubuyobozi bw’akarere. Ndetse Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru akemeza ko ubuyobozi bwabishyuriye mu rwego rwo kubaremera.
Benshi mu batujwe muri uyu mudugudu babarizwaga mu cyiciro cy’abatishoboye. Mishinga ubuyobozi bw’akarere bemeza ko izabateza imbere harimo nk’uw’ubworozi bw’ingurube ubu ngo bamaze kugira izigera kuri 221.
Umudugudu w’Icyitegererezo wa Munini, utuwe n’imiryango 48 zimuwe ahashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga.