“Ndabibona ko byarangiye – ibisigaye ni umugenzo gusa” Perezida Kagame

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu Paul Kagame watanzwe n’umuryango wa FPR Inkotanyi yagaragaje icyizere afite cyo kwegukana intsinzi mu matora y’umukuru w’igihugu mu karere ka Nyamagabe ashimangira ko abona bisa n’ibyarangiye.

Urubyiruko rwa Nyamagabe rwakomeje kuzamura ijwi rwemeza ko ruzamutora ijana ku ijana. Maze mu butumwa yagezaga ku bitabiriye ibikorwa byo kumwamamaza I Nyamagabe, agira ati “Ndabibona ko byarangiye. Igisigaye ni umugenzo gusa”. 

Ubutumwa umukandida Paul Kagame yatangiye I Nyamagabe bwibanze ku nshingano z’urubyiruko. Ati “Inshingano mwebwe mufite ni ukubona ko ibimaze kubakwa, uyu munsi bidashobora gusenyuka ahubwo tubyubakiraho ibyiza birenze. Buri wese muri mwe yifitemo ubushobozi ndetse ubushobozi butandukanye n’ubw’undi. Ariko ubwo bushobozi iyo tubushyize hamwe mu buryo bwo gufatanya, nta cyatunanira.” 

- Advertisement -

Umukandida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwarenze urwego rw’igihugu gisabiriza ndetse kigenerwa uko kigomba kubaho. Ashima uruhare buri wese yabigize mo ndetse ashimangira ko akazi kamutegereje muri iyi manda igiye kuza katagoye. Ati ” Umukandida wanyu rero muzatora, Akazi ke katoroshye cyaaane. Mwe mwarakarangije n’agasigaye n’imwe muzagakora”. 

Biteganijwe ko ibikorwa byo kwamamaza umukandida Perezida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame kuwa 28 Kamena bikomereza I Rusizi mu ntara y’uburengerazuba.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:48 am, Sep 20, 2024
temperature icon 18°C
moderate rain
Humidity 77 %
Pressure 1014 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:49 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe