APR FC iri ku rugamba rukomeye rwo kubaka ikipe ikomeye ivuga ko izahangana ku rwego rwa Afurika ikagira zina nk’iry’ayandi makipe akomeye kuri uyu mugabane.
Muri uru rugamba APR FC iri gukoresha amafaranga menshi adasanzwe mu igura ry’abakinnyi ku makipe yo mu Rwanda.
Iyi kipe y’ingabo z’igihugu iherutse kujya muri Ghana igurayo abakinnyi babiri bakina mu kibuga hagati Dauda Yussif Seidu wakiniraga Samartex ndetse na Richmond Nii Lamptey wakiniraga Asante Kotoko.
Uyu Dauda Yussif Seidu yaguzwe ibihumbi 130 by’amadorali ni miliyoni 170 zisagaho gato z’Amanyarwanda. Naho Lamptey we Ghana soccer ikinyamakuru cyo muri Ghana cyanditse ko yaguzwe ibihumbi 150 by’Amadorali ni ukuvuga miliyoni 198 mu manyarwanda ni arenga 200,000,000frw.
Aba banya Ghana babiri kandi bivugwa ko bazajya bahembwa ibihumbi 10 by’amadorali buri umwe ni miliyoni zisaga 13 mu mafaranga y’u Rwanda (13,000,000frw).
Aba bakinnyi bombi mu myaka ibiri bagiye gukinira APR FC bazayitwara arenga miliyoni 984 z’amafaranga y’u Rwanda (984,000,000frw).
Aba bakinnyi 2 imibare igaragaza ko bitwaraga neza mu makipe yabo gusa Lamptey we bigaragaa ko yari amaze amezi 3 adakina mu ikipe ye kubera kutumvikana n’ubuyobozi bwa Asante Kotoko nk’uko byandikwa n’ibinyamakuru byo muri Ghana.
Mukura yageze kuri iri soko ryo muri Ghana itoragurira amafaranga macye.
Nyuma y’iminsi micye APR FC iguza aba bakinnyi kuri aya mafaranga menshi , Mukura yo yagezeyo igura umwe muri ba myugariro beza Abdul Jalilu wari Kapiteni wa Dreams FC ikipe yakinnye 1/4 CAF conferation Cup.
Mukura ariko yo ntabwo yaciwe akayabo nk’akaciwe APR FC kuko bivugwa ko yo yamuguze miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda (20,000,000frw), akazajya ahembwa igihumbi cy’amadorali ni (1,300,000frw).
APR FC kandi kuri iri soko yaguze myugariro w’umunya Senegal Alioune Souané wakiniraga ASC Jaraaf y’iwabo kuri miliyoni zisaga 85 Frw, uyu mukinnyi kandi nawe yongewe miliyoni 17 (17,000,000frw). Azajya ahembwa miliyoni 7 (7,000,000frw). Uyu mukinnyi nawe imibare igaragaza ko ari myugariro mwiza.
Rayon Sports nayo yagiye muri Senegal ihakura umwiza wa macye
Ubwinshi bw’amafaranga APR FC igura abakinnyi bwongeye kwibazwaho nyuma yo kubona ko Rayon Sports nayo yagiye muri Senegal nayo ihagura myugariro nawe mwiza Oumar Gningue. Ibinyamakuru byo muri Senegal bigaragaza uyu mukinnyi nka myugariro mwiza uri ku rwego rwa Souane waguze miliyoni 85 na APR FC.
Uyu Gningue bivugwa ko Rayon Sports bumvikanye ko izamuha ibihumbi 25 b’Amadorali ya Amerika ni asanga miliyoni 30 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Kuki APR FC iri guhenderwa aho izindi zihendukirwa
Kugeza ubu imibare igaragaza ko nta muntu ukwiye gushidikanya ku bushobozi bw’abakinnyi APR FC yaguze gusa hari kwibazwa ku giciro bari kugurwa gihanitse nyamara andi makipe zihanganye ziri guhurira ku isoko rimwe zo zikaba ziri kugura abakinnyi ku mafaranga macye kandi bigaragara ko ari abakinnyi beza ku rwego rw’abo APR FC yaguze.
Hagiye havugwa amakuru ko iyi kipe y’ingabo zigihugu yaba yarinjirirwe n’abakomisiyoneri bayihendesha ku isoko ry’abakinnyi bigatuma itanga amafaranga menshi ku mukinnyi ugereranyije n’ayo yari gutanga.