Umukandida wigenga ku mwanya w’umukuru w’igihugu Philipe Mpayimana yageze mu turere ya Nyaruguru na Nyamagabe mu bikorwa byo kwiyamamaza abasaba kwishimira ko umwana uvuka I Nshiri ageze ku rwego rwo kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika.
I NyaruguruMpayimana yagombaga kwiyamamariza mu Kagari ka Nyange ndetse itsinda ritegura kwiyamamaza kwe ryari ryahageze mu masaha y’igitondo.
Nyuma yo kuhasuzuma no kubona ko abaturage badashobora kuhagera mu buryo buboroheye, basabye guhindurirwa maze ubuyobozi bw’Umurenge wa Kibeho bubaha kuri Sentere ya Ndago, iherereye iruhande rw’isoko ryaho.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe, yiyamamarije mu Murenge wa Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe.
Mpayimana yageze I Nyamagabe avuye i Nyaruguru, yabwiye abaturage b’i Nyamagabe bagiye kumva imigabo n’imigambi bye ko bakwiye kwishimira ibyo igihugu kigeze ho. Ashimangira ko igihugu kigeze kuri byinshi ariko kandi kigikeneye gutera indi ntambwe mu iterambere.
Kuri iyi nshuro Mpayimana yibanze ku ngingo y’ubutabera. Mpayimana yavuze ko naramuka atowe azaharanira ko nta Munyarwanda uzarengana kandi uwo bizajya bibaho azajya arenganurwa 100%. Ati “Buri wese azaba avuga rikijyana.”
Philipe Mpayimana ni umunyarwanda uvuka mu karere ka Nyaruguru ahitwa muri Nshiri. Mu mwaka wa 2017 nabwo yiyamamarije kuba umukuru w’igihugu avuye mu Bufaransa gusa aratsindwa. Ubu akora muri Minisiteri y’ubumwe n’inshingano mboneragihugu.