Abanyarwanda bizigama baragenda bagabanuka umwaka ku wundi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Icyegeranyo cyakozwe na Ministeri y’imari n’igenamigambi cyizwi nka Finescope cyagaragaje ko mu Rwanda ubwizigame bw’igihe kirekire bwari kuri 12% mu mpera za 2023 bwanamutse bugera kuri 11.3% mu gihembwe cya mbere cya 2024.

Intego y’igipimo cy’ubwizigame bw’igihe kirekire yagombaga kugera kuri 23 % mu mpera za 2024, iyi ariko irasa n’itazagerwaho hagendewe ku buryo umwaka ku wundi aho kuzamuka ahubwo igipimo kigenda kimanuka.

Nyuma y’icyorezo cya Covid 19 igipimo cy’ubwizigame cyarazamutse kigera kuri 16% mu mwaka wa 2021, kirongera kiramanuka kigera kuri 15% mu mwaka wa 2022 na 12% mu mpera za 2023. None mu gihembwe cya cya mbere cy’umwaka wa 2024 ni 11.3%.

- Advertisement -

Nyamara ariko igihugu cyashyize ho uburyo butandukanye bwo kwizigama. Nko mu kigega Ejoheza ubu habarurwa ubwizigame bw’abanyarwanda barenga Miliyoni 3.2 bafite mo arenga Miliyari 60.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri RNIT Iterambere Fund umubare w’abizigama warenze 25 600. Aba bafitemo arenga Miliyari 42.82 mu mafaranga y’u Rwanda.

Ministeri y’imari n’igenamigambi ihuza uku kugabanuka kw’imibare y’abizigama n’ibibazo rusange biri ku isi. Birimo intambara y’uburusiya muri Ukraine ndetse n’amakimbirane y’ubushinwa na Leta zunze ubumwe za Amerika muri Taiwan. Ibi bikiyongera ku ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere, bigahuriza hamwe gutera izamuka ry’ibiciro ku masoko maze abari barizigamye bakagabanuka.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:31 am, Sep 20, 2024
temperature icon 19°C
light rain
Humidity 68 %
Pressure 1013 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:49 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe