Korea y’epfo yahaye u Rwanda inkunga ya Miliyari 1$

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

U Rwanda na Korea y’Epfo byasinyanye amasezerano ya miliyari 1 y’amadorali ya Amerika yo gutera inkunga imishinga y’iterambere mu Gihugu.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf na Ambasaderi wa Korea mu Rwanda, Woo-jin Jeong, kuri uyu wa 5 Nyakanga.

U Rwanda na Koreya y’Epfo byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere inzego zirimo ubucuruzi n’ishoramari hagati y’Ibihugu byombi.

- Advertisement -

U Rwanda na Koreya y’Epfo byari biherutse gusinyana amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere inzego zirimo ubucuruzi n’ishoramari hagati y’Ibihugu byombi mu kwezi kwa Kamena.

Ibihugu byombi umwaka ushize byashyize umukono ku masezerano mu nzego ebyiri zirimo ubujyanama mu bya politiki, ndetse n’ubufatanye muri gahunda y’ikigega cy’ubutwererane mu iterambere ry’ubukungu.

Mu 2020 kandi Korea y’Epfo yari yasinyanye n’u Rwanda amasezerano yemerera buri gihugu gukoresha ikirere cy’ikindi. Ni amasezerano azwi nka Bilateral Air Services Agreement.

Umubano w’u Rwanda na Korea y’Epfo watangiye mu 1963.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:05 pm, Dec 21, 2024
temperature icon 19°C
light rain
Humidity 100 %
Pressure 1015 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 6:04 pm

Inkuru Zikunzwe