Perezida wa Liberia yagabanije 40% ku mushahara we

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Perezida wa Liberia Joseph Boakai yatangaje ko agiye kugabanya 40% ku mushahara we. Hagamijwe kwifatanya n’abaturage mu bihe bigoye icyi gihugu kirimo aho ubuzima buhenze.

Umushahara wa Perezida wa Liberia wari usanzwe ari 13,400 byamadorali ya Amerika. Aya ngo agomba kugabanywa agasigara ari 8,000 by’amadorali ya Amerika.

Liberia imaze igihe iri kugabanya imishahara y’abakozi ba Leta hagamijwe kuringaniza ubukungu mu baturage. Kugeza ubu umuntu umwe muri 5 muri Liberia atunzwe n’ idorali 1.7 ku munsi.

- Advertisement -

Perezida Boakai ariko yagabanyije umushahara we asa n’uteye ikirenge mu cya mugenzi we wamubanjirije George Weah we wagabanyije umushahara wa Perezida ho 25%.

N’ubwo hari abashimye icyi cyemezo cya Perezida wa Liberia arikoabanenga ubutegetsi muri Liberia bo bakomeje kugaragaza ko ibyo kugabanya umushahara ntacyo bimaze mu gihe ingengo y’imari igenerwa ibiro bya Perezida ikiri Miliyoni 3 z’amadorali ya Amerika ku mwaka.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:19 am, Oct 18, 2024
temperature icon 16°C
light rain
Humidity 100 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe