Amerika yasabye abagura amabuye yo muri Kongo kugira amakenga

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe za Amerika yasohoye itangazo rivuga ko Amerika ihangayikishijwe n’intambara ibera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Muri iri tangazo iyi Minisiteri ivuga ko muri iyo  ntambara harimo uruhare rw’ubucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro acukurwa mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Iyi Minisiteri yemeza ko amabuye acukurwa mu buryo bwiganjemo ubwa gakondo akagira uruhare mu kubakira ubushobozi imitwe yitwaje intwaro iri muri iyi ntambara.

Iri tangazo rivuga ko aya mabuye agurwa n’inganda zirimo n’izikomeye zo muri Amerika anyuze mu Rwanda na Uganda. Amerika igasaba ko izi nganda kutakudohoka mu gukurikirana inkomoko y’amabuye zikoresha. Muri iri tangazo Amerika ivuga kk imitwe yitwaje intwaro ikura ubushobozi mu icukurwa n’isoreshwa ry’aya mabuye y’agaciro.

- Advertisement -

Iri tangazo risaba abagura amabuye y’agaciro kwita ku mabwiriza y’umuryango mpuzamahanga w’ubufatanye n’iterambere ry’ubukungu. Bakamenya neza inkomoko y’amabuye bacuruza cyangwa se bagura.

Iri tangazo Amerika irisohoye nyuma ya Raporo y’ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri muri Kongo MONUSCO ziherutse gutangaza ko hari abacuruzi bakorana umunsi ku munsi n’imitwe yitwaje intwaro mu gucuruza amabuye y’agaciro mu bihugu byo hanze.

Nta zina ry’umutwe witwaje intwaro na rimwe ryagaragaje muri iri tangazo rya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika. Mu burasirazuba kugeza ubu habarurwa imitwe yitwaje intwaro irenga 200. Ni agace gafite ibirombe by’amabuye y’agaciro byinshi. Amerika ikemeza ko aha ariho ubushobozi bw’iyi mitwe yitwaje intwaro buturuka.

Muri Mata uyu mwaka Leta ya Kongo yamenyesheje uruganda rwa Apple rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga muri Leta zunze ubumwe za amerika ko izarujyana mu nkiko kubera kugura amabuye y’agaciro Kongo ivuga ko aba yacukuwe mu nzira zitemewe.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:34 pm, Dec 21, 2024
temperature icon 23°C
moderate rain
Humidity 60 %
Pressure 1012 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 6:04 pm

Inkuru Zikunzwe