MINEMA ihangayikishijwe n’abana b’impunzi bata ishuri

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Minisiteri ifite Impunzi mu nshingano yasabye impunzi z’abarundi kwirinda gukura abana mu mashuri ngo babajyane mu mirimo ivunanye kabone n’ubwo iyo mirimo yaba ibyara amafaranga. Iyi Minisiteri ikemeza ko abana ibihumbi 32 muri iyi nkambi bari mu kigero cyo kwiga.

Muri iyi nkambi ya Mahama ibyiciro by’amashuri byose kuva ku y’inshuke kugera ku yisumbuye birahari. Ntacyo aba bana bishyuzwa kugira ngo bige ariko abakomeje guta ishuri bakigira mu mirimo itandukanye ni benshi.

Vuganeza Andre umukozi wa MINEMA muri iyi nkambi avuga ko aha bahora bafata abana bagiye gushaka akazi. Ati “Bana n’ababyeyi ndagira ngo mumfashe turwanye ibyo bintu abana bagumenmu ishuri bige. Bajye bajya gushaka imirimo bakwije imyaka y’ubukure“.  Vuganeza agasaba ababyeyi gushyira abana babo mu ishuri bakiga bakarangiza amashuri kuko aribo hazaza. Muri iyi nkambi abenshi mu bana bata ishuri bajya mu murimo y’ubukarasi mu masoko.

- Advertisement -

Ababyeyi bafite abana bavuye mu ishuri bavuga ko hari ibibazo by’imibereho ku mpunzi cyane cyane bishingiye ku mafaranga macye bahabwa yo kubatunga. Bakemeza ko abana batabishuri bagira ngo bunganire ababyeyi mu gushaka icyababeshaho.

Leta y’u Rwanda iherutse gutora itegeko ryemerera impunzi n’abanyamahanga kuba bahabwa akazi mu Rwanda karimo n’aka Leta batabangamiwe no kuba Atari abenegihugu. Ibi bigafatwa nk’andi mahirwe yo kuba abana bagana ishuri mu nkambi bahakura icyizere cy’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza.

Iyi nkambi ya Mahama iri mu karere ka Kirehe irimo impunzi baturutse mu bihugu by’u Burundi, Kongo, Eritrea, Soudan y’epfo, Afghanistan, Yemen. Abana bari munsi y’imyaka 16 muri iyi nkambi barenga ibihumbi 32.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:37 am, Oct 18, 2024
temperature icon 20°C
light rain
Humidity 83 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe