Abategetsi b’ibihugu biri mu muryango wa OTAN bahuriye mu nteko rusange ya 75 iri kubera i Washington muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Ku murongo w’ibyigwa w’iyi nteko rusange haraganirwa ku buryo uyu muryango warushaho kongera ubufatanye ndetse n’uko bakongera ubufasha baha igihugu cya Ukraine mu ntambara cyagabwe ho n’uburusiya.
Ibiganiro kuri izi ngingo byari bimaze iminsi biba ku rwego rwa ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu binyamuryango bya OTAN. Ubu bigeze ku rwego rwo kiganirwaho n’abakuru b’ibihugu.
Afungura ku mugaragaro iyi nama y’iminsi 3 Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Joe Biden yavuze ko uyu muryango mu myaka 75 umaze ubu aribwo wahuye n’ibihe bikomeye. Ati ” Icyiza ni uko ubu aribwo dufite imbaraga kurusha ibindi byose rwabayeho. Turasabwa kunga ubumwe no gufatanya birenze ibihe bihe“.
Biden yavuze ko nta kindi Perezida w’uburusiya Vradmil Putin ashaka aretse kwigarurira Ukraine yose no kuyisiba ku ikarita y’isi.
Iyi nama yatangiye nyuma y’aho Perezida Biden yamaze kwemeza guha Ukraine ubwiri zo bw’ikirere butanu. Mu cyumweru gishize kandi Leta zunze ubumwe za Amerika zahaye Ukraine inkunga ya Miliyari 2.2 z’amadorali ya Amerika nk’ubufashafa bwo kwifashisha muri iyi ntambara.