Amarira yanjye yaraguye : Koffi Olomide yavuze akababaro yatewe n’ubugwari bw’ingabo za Kongo

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umuhanzi w’ikirangirire muri DR Kongo yavuze ingabo zigihugu cye ziri kurwana na M23 ziri gukubitwa nk’abana b’ibibondo ndetse ko ibyo barimo atabyita intambara.

Uyu muhanzi ibi yabivugiye  mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu RTNC,  umunyamakuru Mbuyi Kabasele Jessy wari wakiriye uyu muhanzi yamubajije uko abona iyi ntambara.

Mu gisubizo kihuse yahise amusubiza ko ” nta ntambara iriyo” Koffi yavuze ko  ” Intambara iba ihari igihe bandasa nanjye nkabarasa.”

- Advertisement -

Koffi yavuze ko aterwa agahinda n’ubugwari bw’igisirikare cya Kongo ati”Turakubitwa! Duterwa inshyi. Badukoresha ibyo bashaka. Nabonye amakamyo [y’umwanzi] yidegembya ku manywa y’ihangu, nta wuyitambika. Ejo bundi nanabonye abasirikare [ba FARDC] bajya ku rugamba bateza moto! Amarira yanjye yaraguye. Badufata nk’aho turi ibibondo”.

Koffi yasabye abaturage ba Kongo kwibaza impamvu Perezida Tchisekedi yahinduye Minisitiri w’ingabo ati”igihe bahindura Minisitiri w’Ingabo nagize ngo ni igihano bamuhaye, ntawigeze yibaza icyo bivuze  guhindura Minisitiri w’ingabo mu gihugu kitwa ko kiri mu ntambara. Byumve neza, ‘kitwa ko’. Tugomba kuzirikana ko turi abantu bafite ubwenge. Ko turi abagabo n’abagore bahamye. Twese tuvuga ko dukunda igihugu. None ni iki cyaba cyaratumye bahindura Minisitiri w’Ingabo mu gihugu, hagati y’utwuguruzo n’utwugarizo, ‘kiri mu ntambara’?”

Koffi yasabye abanye  Kongo kutitiranya ibiri kubera mu Burasirazuba bw’igihugu cye n’ibiri kubera muri Ukraine kuko byo ari intambara kuko Ukraine bayirasaho nayo ikabarasoho ibintu avuga ko Kongo  yo itashobora.

Iki kiganiro cyababaje cyane ubuyobozi bwa Kongo ndetse umuyobozi wa radiyo na televiziyo by’igihugu RTNC Elenge Nyembo Sylvie ahita yirukana mu kazi uyu munyamakuru   Mbuyi Kabasele Jessy.  Yamubwiye ko amuhoye ko atavuruje ibi byavuzwe na Koffi Olomide.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:42 am, Dec 24, 2024
temperature icon 19°C
scattered clouds
Humidity 94 %
Pressure 1014 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:52 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe