Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yatangaje ko imurika ry’ubuhinzi risanzwe riba ngarukamwaka ku nshuro yaryo ya 17 rizaba ku mataliki ya 31 Nyakanga kugeza 09 Kanama.
Iri murika rizabera aho risanzwe ribera ku Mulindi wa Gasabo muri Kigali.
MINAGRI ivuga ko iri murikabikorwa rihuriza hamwe abahanga mu by’ubuhinzi, abafite ikoranabuhanga ryifashishwa mu buhinzi, abahanze udushya, ibigo by’imari n’amabanki bifasha abahinzi, abahinzi, abanyeshuri ndetse n’abafata ibyemezo mu nzego zitandukanye. Ukaba umwanya mwiza wo kunguka ubumenyi, gusangira ubunararibonye no kumenya amakuru mashya.
Z’umwaka ushize MINAGRI ivuga ko imurikabikorwa rya 16 ryabereye ku mulindi ryasuwe n’abarenga 40,000. Ryari ryitabiriwe Kandi n’abamurika baturutse mu bihugu bya Zimbabwe, Uganda, Kenya, Hungary, France n’ubushinwa.
Uyu mwaka byitezwe ko abasura imurikabikorwa ry’ubuhinzi bazarenga umubare w’abarisuye umwaka ushize.