Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yashimiye intsinzi ya Perezida Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda. Ahamya ko iyi ntsinzi ari isezerano n’icyizere abenegihugu bahaye umukuru w’igihugu.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X Museveni yagize ati ” Nyakubahwa Paul Kagame, ndashaka kugushimira wowe n’umuryango wa RPF ku ntsinzi mu matora yabereye mu Rwanda. Uku kongera gutorwa kwawe ni isezerano rishimangira icyizere abaturage b’u Rwanda bafitiye ubuyobozi bwawe.”
Perezida Museveni yakomeje agaragaza ko Uganda ifata u Rwanda nk’inshuti yihariye kandi bahuje icyerekezo cy’amahoro n’iterambere. Museveni agasoza yizeza ubufatanye mu nyungu z’ibihugu byombi no mu nyungu z’umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba
Iyi mvugo y’icyizere na Perezida Kagame yayigarutseho mu ijambo rishimira abanyarwanda yatangarije ku cyicaro cya FPR Inkotanyi mu ijoro ryo kuwa 15 Nyakanga. Yashimangiye ko amajwi yagize mu matora asobanuye icyizere kandi ko icyizere kitubakwa mu munsi umwe. Yagize ati ” ntacyo waha umuntu ngo ahite akugarurira icyizere ako kanya”.
Ibihugu by’u Rwanda na Uganda ni ibihugu kuri ubu bifitanye umubano uzira amakemwa. Ni ibihugu kandi bihuzwa na byinshi mu mateka yabyo y’imiyoborere, Yaba no mu rwego rw’imibereho y’ababituye mu buhahirane.