Hari inyandiko y’amabwiriza yo gutegura shampiona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Rwanda yashyikirijwe amakipe kuri uyu wa 18 Nyakanga 2024. Muri iyi nyandiko umubare w’abanyamahanga bemewe mu kibuga ni 8 aho kuba 5 bari basanzwe bemewe.
Mu ngingo ya 8 y’aya mabwiriza yahawe amakipe agace gasa n’akareba abakinnyi b’abanyamahanga, handitse ko ikipe yemerewe kwandikisha umubare wose ishaka w’abanyamahanga, ariko ku rupapuro rw’umukino rumwe ruba ruriho abakinnyi 18 ikaba itemerewe kurenza 12.
Mu kindi gika ariko kuri iyi ngingo n’ubundi handitse ko ikipe itemerewe kurenza abakinnyi b’abanyamahanga 8 mu kibuga. Harimo kandi ko umukinnyi w’umunyamahanga uzahabwa ibyangombwa byo gukina mu Rwanda agomba kuba atarengeje imyaka 30 y’amavuko.
Iyi ni inkuru yagiye hanze mbere y’igihe ariko, byanatumye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru riyinyomoza rivuga ko ibiri muri aya mabwiriza bitaremezwa n’inteko rusange; gusa biraca amarenga ko izi ngingo zizemezwa ubwo iyi nteko rusange izaterana.
Abakurikiranira hafi imiyoborere y’umupira w’amaguru mu Rwanda ntibabura kugaragaza ukuboko kw’ikipe ya APR FC mu byemezo nk’ibi. Ababyemeza bakavuga ko ubwo iyi kipe yahagarikaga gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga ari nabwo andi makipe yakumiriwe kubakinisha binyuze mu mategeko yemeraga abanyamahanga 3 gusa.
Impinduka muri iyi kipe y’igisirikare ubu imaze kugira abanyamahanga barenga 12 zikaba ari zo n’ubundi zishobora gutuma umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga bemewe mu kibuga wongerwa.