Umuceri uva Tanzania wahejeje uweze mu Rwanda ku murima

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Hari amakuru avuga ko inganda zitunganya umuceri zibitse ibihumbi by’amatoni y’umuceri utaragurishwa none zikaba zarananiwe kugura uwo abahinzi bejeje. Ibi izi nganda zikavuga ko ari ingaruka z’umuceri uhendutse waturutse muri Tanzania.

Icyo kibazo kivutse mu gihe kitageze no ku kwezi Minisiteri y’ibucuruzi n’inganda MINICOM itangaje ibiciro by’umuceri ku bahinzi mu gihembwe cy’ihinga cya B cy’umwaka wa 2024.

Ibiciro byatangajwe na MINICOM kuwa 21 Kamena bigendera ku bwoko bw’umuceri. Umuceri w’intete ngufi washyiriweho igiciro cya 500Frw ku kilo naho umuceri w’intete ziringaye ugashyirirwaho 505Frw mu gihe uw’intete ndende washyizwe kuri 515Frw. Umuceri wa Basmati wo washyiriwe ho igiciro cya 775 Frw ku kilo.

- Advertisement -

Aganira b’ikinyamakuru New times Apollinaire Gahiza umuyobozi w’ihuriro ry’abahinzi b’umuceri mu turere twa Kayonza, Rwamagana na Ngoma yavuze ko mu gihe ibi biciro byari bikimara gusohoka ngo inganda zahise zihagarara kugura umuceri ku bahinzi kuko ngo zabonaga ibiciro bihanitse ugereranije n’ibiciro by’umuceri uturuka hanze y’u Rwanda muri Tanzania. Abahinzi nabo ngo banze gutanga umuceri ku nganda ku giciro gito bakurikije ibyo bashora mu buhinzi.

Gahiza avuga ko kugeza ubu hari inganda zibitse umuceri w’abahinzi zitagurishije kandi zitanishyuye abo bahinzi kuko zifitanye nabo amasezerano. Akemeza ko ibi bizatera ikibazo gikomeye niba MINICOM itagize icyo ikora ngo igabanye umuceri uturuka muri Tanzania cyangwa se ngo igabanyirize ibiciro inganda z’imbere mu gihugu. Akabona bizagora izi nganda gukomeza imirimo.

Gahiza akemeza ko uretse n’izi nganda kandi n’abahinzi b’umuceri bagiye guhura n’ibihombo bikomeye. Ibishobora gutuma bamwe batabasha kubona ibikenerwa mu buhinzi bw’umuceri nk’ifumbire mu gihembwe cy’ihinga gitaha.

N’ubwo MINICOM yashyizeho igiciro inganda zivuga ko kiri hejuru ariko ,abahinzi bavuga ko igiciro cy’umuceri bari biteze cyagabanutseho amafaranga 15 kuri buri kilo. Ibi byatumye bamwe bawugumana mu ngo zabo mu mifuka gusa bafite impungenge ko ushobora kuzangirika mu gihe imvura yaba iguye bakiwubitse mu ngo zabo.

Laurent Basabira umuyobozi w’uruganda rutunganya umuceri rwa Nyagatare avuga ko kugeza mu kwezi kwa Gatandatu 2024 mu bubiko bw’uru ruganda harimo Toni 2,800 z’umuceri wasaruwe mu gihembwe cy’ihinga gishize. Uru ruganda kandi rukomeje kwakira umuceri w’abahinzi rufitanye nabo amasezerano. Kugeza kuwa 17 ukwezi kwa karindwi rwavugaga ko rumaze kwakira Toni 3,800 zeze muri icyi gihembwe.

Uruganda rwa Nyagatare ruvuga ko rwateganyaga kugurisha uyu muceri uri mu bubiko mukwa Gatandatu ukarangira mbere yo kwakira undi. Gusa ngo rwisanze rwarateganyije kuranguza agafuka k’ibiro 25 ku mafaranga 26,500. Hanyuma ngo uweze kuri icyi gihembwe ukaba wagurishwa ku mafaranga 24,500 agafuka ka 25kg. Gusa ibi biciro byombi ngo n’ubundi birahanitse ugereranije n’umuceri w’ubwoko bumwe n’uyu uhingwa mu Rwanda uva muri Tanzania urangura 19,000 Frw ku gafuka ka 25kg.

Cassien Karangwa Umuyobozi w’ishami rw’ubucuruzi bw’imbere mu gihugu muri MINICOM avuga ko icyi kibazo kizwi. Akemeza ko hakozwe inama yahuje abahagatariye abahinzi b’umuceri n’abahagarariye inganda ziwutunganya. Muri iyi nama ngo hafashwe ingamba zirimo ko inganda zikomeza zikagura umuceri w’abahinzi, zikajya zitanga raporo ya buri cyumweru igaragaza umuceri zakiriye.

Karangwa yongeraho ko MINICOM ikomeje gufatanya n’aba bacuruzi gushaka amasoko y’umusaruro w’umuceri harimo no kuganira b’ibigo by’amashuri. Avuga kandi ko izi nganda zasabwe kongerera ubwiza umuceri wo mu Rwanda kugirango ubashe guhangana ku isoko.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:52 am, Dec 23, 2024
temperature icon 24°C
light rain
Humidity 57 %
Pressure 1012 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe