Uyu munsi tariki ya 19 Nyakanga imyaka 30 yuzuye Guverinioma ya mbere irahirira kuyobora U Rwanda nyuma y’uko FPR/PRA ihagaritse jenoside yakorewe Abatutsi.
Abaminisitiri 14 nibo barahiye icyo gihe gusa nyuma hagiye hongerwamo abandi, Iyi guverinoma y’Ubumwe ishyirwaho hashingiwe ku masezerano ya Arusha yasinywe mu 1993.
Faustin Twagiramungu wari mu ishyaka rya MDR yagizwe Minisitiri w’intebe akaba n’umuyobozi wa guverinoma, Paul Kagame wari General Major icyo gihe yagizwe Visi Perezida na Minisiti w’ingabo icyarimwe naho Perezida yari Pasiteri Bizimungu bombi bari abo muri FPR.
Paul Kagame icyo gihe amaze kurahira yahawe umwanya ageze ijambo ku Banyarwanda, icyo gihe yijeje Abanyarwanda bakoze ibyaha ko nabo badahejwe mu gihugu.
Ati“Turebye aho tuva n’aho tugana, ndabona ko nta n’umwe wari ukwiye kuvuga ko twasoje inshingano zacu, ngo ajyeho yicare hasi atekereze ko ibibazo byose byarangiye. Ni igihe cyo guhaguruka tugakorera hamwe, nk’uko twabikoze mu bihe byashize bigatuma tugera aho tugeze uyu munsi, tugashyiraho guverinoma dufitiye icyizere ko izayobora igihugu ikakigeza mu nzira y’iterambere,
Ndizera ko tuzakorera hamwe mu kubaka u Rwanda rushya, guha Abanyarwanda uburenganzira bwo kwishyira bakizana. Ndetse n’abakoze ibyaha, ndumva twababwira ko bafite umwanya mu Rwanda kandi ko dufite inshingano zo kubigisha cyangwa kubahana mu gihe ari ngombwa.”
Mu baminisitiri 17 bari bagize iyo guverinoma, umunani bari abo muri FPR Inkotanyi, batatu bo muri MDR, batatu bo muri PL, babiri bo muri PSD n’umwe wo muri PDC. Tariki 19 Nyakanga harahiye abaminisitiri 14, abandi bongerwamo tariki 20 Nyakanga.
Ni guverinoma yari igizwe n’abasivili hafi ya yose, mu kwereka abaturage ko basubijwe ubuyobozi, ingabo zikaberaho kubarinda nyuma yo kubabohora.
Imyanya yatanzwe hakurikijwe ibyagenwaga n’amasezerano ya Arusha ariko imyanya ya MRND ihabwa FPR Inkotanyi kuko Perezida yabaye uwa FPR, hajyaho n’umwanya wa Visi Perezida. Gusa hari imyanya FPR yagiye iha abandi bantu batari mu mashyaka nk’uwahawe Minisitiri w’Ubutabera n’indi.