Perezida wa Kenya William Ruto yashyizeho Guverinoma nshya igizwe n’aba Minisitiri 11. Isimbura iyo yasheshe yari igizwe n’baminisitiri 22. Nta munyamabanga wa Leta n’umwe washyizweho.
Mu ijambo yagejeje ku baturage b’icyo Gihugu, Perezida Ruto yavuze ko yizeye ibisubizo by’ibibazo by’umwihariko ibyagaragajwe n’urubyiruko bigatuma rwishora mu mihanda mu myigaragambyo.
Mu cyumweru gishize Perezida Ruto yari yakuye ho abagize Guverinoma hafi ya bose kuko yasigaranye gusa Minisitiri w’intebe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga. Ni nyuma y’igitutu yari yashyizweho n’urubyiruko rumaze iminsi mu myigaragambyo rusaba ko Perezida Ruto yegura.
N’ubwo iyi myigaragambyo itahagaze ariko ibyo uru rubyiruko rwasabaga Perezida Ruto yabyimye amatwi akora impinduka zitandukanye zirimo no kwirukana abagize Guverinoma, guhagarika ibigo bya Leta bigera kuri 41 no gukura ho ingengo y’imari yagenerwaga ibiro birimo n’iby’umugore we n’iby’umugore wa Visi Perezida.
Mu ba Minisitiri 11 bashya Perezida Ruto yashyize muri Guverinoma rero 5 nagarutse mu gihe 6 ari bashya. Guverinoma yasheshwe yo yari igizwe n’aba Minisitiri 22.
Guverinoma ya Kenya igizwe n’baminisitiri bakurikira:
1. Prof Kithure Kindiki: Minisitiri ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu n’ubutegetsi bw’igihugu.
2. Dr. Debra Mulonga Barasa: Minisitiri w’ubuzima
3. Alice Wahome: Minisitiri w’ubutaka, Imirimo rusange,imyubakire n’iterambere ry’imijyi.
4. Julius Migosi Ogamba: Minisitiri w’uburezi
5. Aden Barre Duale: Minisitiri w’ingabo
6. Dr Andrew Mwihia Karanja: Minisitiri w’ubuhinzi n’iterambere ry’ubworozi
7. Roselinda Soipan Tuiya: Minisitiri w’ibidukikije n’imihindagurukire y’ikirere
8. Eric Muriithi Muuga: Minisitiri w’amazi isuku , isukura no kuhira
9. Davis Chirchir: Minisitiri w’imihanda no gutwara abantu n’ibintu
10. Margaret Nyambura Ndug’u: Minisitiri w’itumanaho ikoranabuhanga n’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga
11. Rebecca Miano: Perezida w’urukiko rw’ikirenga